Harmonize yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwandika ubutumwa asaba abakunzi be guhitamo ugomba kumubera umugore.
Abinyujije kuri Instagram, Harmonize yabwiye abakunzi be ati: “Mbateze amatwi cyane, mumbwire uwo mushaka ko aba Mama Kondeboy!”
Muri ubwo butumwa, Harmonize yavuze ko Malaika, bigeze no kuvugwa mu rukundo, ari mu bemeye kuba umukunzi no kuba umwe mu banyamuryango ba Kondegang.
Frida Kajala ni we ukomeje kuza imbere mu majwi
Ubu, uyu muhanzi yahaye amahirwe abakunzi be bwo gutanga igitekerezo cy’umugore bumva ukwiye kwitwa umugore we, abasezeranya ko itsinda rye rishinzwe imbuga nkoranyambaga rizabara amajwi ritabogamye.
Harmonize kandi yasobanuye gahunda ye nini yo guha umugore we ubuzima bwiza, avuga ko yarangije kugura ikibanza muri mu gace ka Sinza aho azubaka inzu yo guhahiramo izahabwa umugore uzatorwa.
Malaika na we ngo yakemera kuba umukunzi wa Harmonize mu gihe yaba atowe n'abafana
Mu gihe cy’isaha imwe Harmonize ashyize ubwo butumwa kuri Instagram ye, abarenga 200 bari bamaze gutanga initekerezo, gusa benshi muri bo basabye ko uwo mugore yaba Frida Kajala.
