Harmonize utegerejwe muri icyo gihugu ku ya 28 Ukuboza 2024, mu birori bya Arua City, yasabye abafana guturisha abahanzi babo b’abanyarugomo kuko ntawe uzababarirwa, bagerageza kuzambya igitaramo cye.
Abinyujije kuri Instagram ye yagize ati:“Ikipe ya Uganda nta rwitwazo ruharu, niba hari umuhanzi muzi utagira ikinyabupfura, mumubwire ko azakubitwa, nzamufata nkamukubita, igitaramo kikaba, hanyuma tukazahurira kuri polisi, ntawampagarika kuririmba, cyeretse Perezida Kaguta wenyine.”
Ni nyuma y'akavuyo kabaye muri icyo gitaramo cyo muri Kenya ahanini bitewe n’umuahanzi Willy Paul, kugezwa ubwo na Diamond Platnumz byarangiye atashye ataririmbye.
