Mu ijoro ryakeye nibwo muri Uganda haraye habaye igitaramo cy'urwenya cya Comedy Store gitegurwa n'umunyarwenya Alex Muhangi, gusa kuri iyi nshuro ntabwo byagenze neza nk'ibisanzwe kuko abantu bamwe batashye biciraguraho.
Bamwe mu batashye batishimye biganjemo abafana b'umuhanzi Bebe Cool wagombaga kuririmbamo, ariko biza kurangira ataririmbye nyamara yari yageze ahabereye igitaramo.
Uku kwanga kuririmba mu buryo butunguranye, byarakaje Alex Muhangi wari wamutumiye. Mu butumwa yabyutse ashyira kuri X ye yagize ati "Ubu noneho ndumva neza impamvu abantu badakunda Bebe Cool."
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Uganda, avuga ko Bebe Cool yari yageze aho igitaramo cyabereye ariko nyuma aza guhita agenda ataririmbye kuko bari banze kumwishyura amafaranga ye yose bumvikanye.
Bebe Cool avuga ko bari bumvikanye ko agomba kwishyurwa amafaranga yose bumvikanye mbere y'uko ajya ku rubyiniro, ariko abateguye igitaramo banga kuyamuha bituma yigendera.
Ibi byatumye abantu benshi bamutera amabuye bavuga ko ibyo yakoze nta bunyamwuga burimo, ariko kandi ku rundi ruhande hari abemeza ko amakosa ari ay'abateguye igitaramo batubahirije amasezerano.

