Muri iyi minsi abashoramari muri filime Nyarwanda, bakomeje kugaragaza ko bamwe mu bakobwa bakina filime badashobotse bitewe n’uko akenshi baba baraje bishakira kubikuramo ubuzima bworoshye ariko nta mpano n’umuhate babifitemo, bahagera bagasanga baribeshye.
Aba bashoramari batandukanye bavuga ko umukobwa yinjira muri sinema yishakira kwamamara, yagira Imana bigakunda agatangira kwitwara uko yishakiye bijyana no gusuzugura umukoresha we.
Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari, Soloba, mu biganiro bitandukanye agenda akora ku bitangazamakuru bitandukanye, avuga ko hari abakobwa benshi bamusaba amahirwe yo gukina muri filime ze bakamubwira ko bazamuha icyo ashaka cyose, (aha hazamo no kuryamana).
Icyakora Soloba we avuga ko adashobora kwinjiza umukobwa muri filime binyuze muri ubwo buryo, kuko usanga uwo nta mpano aba afite ahubwo yishakira kwamamara gusa ubundi agatangira kukwihenuraho.
Ibi kandi abihurizaho na Killaman ndetse na Nyaxo, nabo bemeza ko abakobwa benshi bo muri Sinema usanga badashobotse ndetse ugasanga bari gutuma imishinga yabo idindira bitewe n’uko bahora bica gahunda.
Mu kiganiro Nyaxo aherutse kugirana na Isango Star, yavuze ko impamvu nta bakobwa benshi akoresha muri filime ze, ari uko usanga abagera ku kigero kirenga 80% badashobotse kandi nawe yagiye ahura na byo kenshi.
Nyaxo avuga ko atazi impamvu nyamukuru ituma abakobwa benshi bagorana, gusa avuga ko umwe mu bagore bakinana yamubwiye ko abakobwa benshi baza bafite intego yo kwamamara bakibonera abagabo b’Abanyamahanga bafite amafaranga.
Ati “Ntabwo nzi ikibitera, ariko hari umu-mama twakinanaga muri filime yitwa The Hero, arambwira ati ‘njyewe rero abakobwa dukunda kuganira bambwira ko baje muri ibi bintu kwishakira abagabo b’aba ‘diyasipora, kwishakira abagabo babaha amafaranga.”
Abakobwa bagiye gufatirwa ingamba…..
Nyaxo yakomemeje avuga ko ashyigikiye igitekerezo Killaman aherutse gutanga avuga ko bagiye gushyiraho uburyo bwo kujya bakoresha abagore bakuru, ariko ushobora kumukinisha nk’umukobwa muto ntibigaragare ko akuze.
Yakomeje avuga ko nibikomeza kugaragara ko abakobwa baza atari uko bakunze sinema, nta kabuza izi ngamba zizatangira gukurikizwa.
Iki kibazo cy’abakobwa badashobotse muri sinema cyongeye kubura umutwe bitewe n’inkundura y’amagambo iri hagati ya Killaman wirukanye Micky mu bakozi be avuga ko adashobotse, aho avuga ko yari asigaye amusuzugura akamwicira akazi.
Nyaxo yatangaje ko abakobwa benshi baza muri sinema baje kwishakira abagabo
Killaman agiye kujya akinisha abagore bakuze
