Byari biteganyijwe ko umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya 67 uzaba tariki 02 Gashyantare 2025, mu nyubako ya Crypton.com Arena iherereye i Los Angeles nk’uko byemejwe na Recording Academy itegura ikanatanga ibi bihembo.
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko uyu muhango ushobora gusubikwa bitewe n’inkongi yibasiye ibice bitandukanye byo muri uyu mujyi hakangirika byinshi. Amakuru avuga ko ubu ibiganiro bigeze kure bashaka uko basubika itariki yari yatangajwe bagashaka indi.
Bavuga ko muri uyu mujyi hari ibikorwa remezo byinshi byangiritse birimo Hotel zitandukanye zari kuraramo abantu baje kwitabira uyu muhango, ndetse n’ibindi nkenerwa bya buri munsi. Kuva inkongi yafata uyu mujyi, ibikorwa byose by’imikono n’imyidagaduro muri iyi nyubako ya Crypton.com Arena byahise bihagarikwa kugeza n’ubu.
Ibi biganiro biri kuba bigamije kureba uko bakwigiza imbere itariki mu gihe ibikorwa bimwe na bimwe byangiritse birimo gusanwa. Harvey Mason Jr, Umuyobozi wa Recording Academy, avuga ko hakiri amahitamo menshi yo kuba bakwimura itariki cyangwa se bagashaka ubundi buryo babikoramo.
Iyi nkongi y’umuriro yafashe uyu mujyi kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, utwika amazu menshi arakongoka ndetse abantu bagera ku 10 bahasiga ubuzima. Kuri ubu biravugwa ko iyi nkongi yagiye itizwa umurindi n’umuyaga mwinshi, ni mu gihe hari abavuga ko hari abantu babyihishe inyuma.
