Gushaka abagore byongera ibyago byo kubyibyuha bikabije

Gushaka abagore byongera ibyago byo kubyibyuha bikabije

 Mar 18, 2025 - 09:41

Ubushakashatsi bwakozwe n'umushakashatsi Dr. Alicja Cicha-Mikolajczk, bugaragaza ko urushako rwongerera abagabo ibyago byo kubyibyuha bikabije ugereranyije n'abagabo b'ingaragu.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iyo umugabo n'umugore bashakanye bombi baba bafite ibyago byo kubyibyuha, ariko abagabo nibo bafite ibyago biri hejuru cyane ugereranyije n'abagore.

Uyu mushakashatsi yagaragaje ko ibyago by'abagore biri ku kigero cya 39%, mu gihe abagabo ari kuri 62%.

Bavuga ko impamvu ituma abagabo iyo bamaze gushaka abagore batangira kubyibyuha cyane, ahanini biterwa n'uko baba batagikora imyitozo ngororamubiri ugasanga umwanya munini bawuhariye akazi bahangayikishijwe n'umuryango wabo, kandi ugasanga bagaburirwa ibintu birimo amavuta menshi.

Uku kudakora imyitozo ngororamubiri, bijyana no kuba baba basigaye barya cyane ugereranyije n'igihe babaga bakiri abasore kuko muri icyo gihe nta muntu bagiraga ubatera 'Apetait' cyangwa se ngo akurikirane niba bariye koko.

Impamvu abagore ibiro byabo bitaba byinshi cyane, biterwa n'uko umugore ubyibushye usanga sosiyete imukwena cyane bigatuma yiha akato akumva ko ari igisibo.

Ibi nibyo bituma ajya ku gitutu cyo gukora buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo atakaze ibiro, ariyo mpamvu bo ibyago byo kugira umubyibuho ukabije ari make.