U Burusiya bwegukanye intsinzi y'imbaturamugabo

U Burusiya bwegukanye intsinzi y'imbaturamugabo

 May 21, 2023 - 07:36

Nyuma y'amezi 10 u Burusiya na Ukraine birwanira mu mugi wa Bakhmut birangiye, Ukraine ikijijwe n'amaguru.

Kera kabaye intambara yaberaga muri Bakhmut ihanganishije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi, kuri uyu 20 Gicurasi byarangiye u Burusiya buhatanze isomo rya gisirikare.

Urugamba rwo muri Bakhmut rukaba rwari rumaze imezi arenga 10 ruhanganishije impande zombi, aho hari hamaze kugwa ibihumbi by'abasirikare.

Yevgeny Prigozhin umuyobozi wa Wagnar  Group niwe watangaje iyi ntsinzi 

Muri uyu mugi hakaba barimo harwanira umutwe wa Wagnar Group urwana ku ruhande rw'u Burusiya.

Umuyobozi w'uyu mutwe Yevgeny Prigozhin akaba ariwe watangaje intsinzi muri uyu mugi.

Prigozhin akimara gutangaza ibi ngibi, ibiro by'umukuru w'igihugu mu Burusiya Kremlin nabyo bikaba byashimiye aba basore kuba baregukanye intsinzi muri uwo mugi by'umwihariko Perezida Vladimir Putin.

Nyuma y'amezi 10 u Burusiya bwazamuye ibendera muri Bakhmut 

Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelenskyy uri i Hiroshima mu Buyapani mu nama ya G7, mu kiniga kinshi akaba yavuze ko ikintu kibari mu mutima ari umugi wa Bakhmut.

Zelenskyy ati " Ikintu cyo nyine kituri mu mutima ni umugi wa Bakhmut. Nta kintu nakimwe dufite hariya hantu."

Bikaba biri gutangazwa ko u Burusiya bwafashe uyu mugi nyuma yo gusenya buri kimwe cyose kibarirwa muri uyu mugi wari usanzwe utuwemo n'abantu ibihumbi 70000.

Kwegukana intsinzi muri uyu mugi wa Bakhmut birafungura inzira ku ruhande rw'u Burusiya zerekeza mu yindi migi inyuranye mu Karere ka Donesk nako gafitwe n'u Burusiya.