Fatakumavuta yatumyeho Muyoboke Alex

Fatakumavuta yatumyeho Muyoboke Alex

 Jan 8, 2025 - 19:52

Alex Muyoboke uri mu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, yahishuye ko Fatakumavuta yamutumyeho ngo baganire ku kibazo bafitanye, akomoza ku byo kumuha imbabazi no kumufunguza.

Muyoboke Alex watewe amabuye na benshi mu minsi yashize ubwo byamenyekanaga ko ari mu batanze ikirego kuri RIB barega Fatakumavuta, yatangaje ko nubwo yamuhemukiye ariko mu mutima we yamaze kumubabarira. 

Mu kiganiro yagiranye na ‘Chita Magic’, Muyoboke yahishuye ko Fatakumavuta akigera i Mageragere aho afungiwe iminsi 30 y’agateganyo, yamutumyeho amusaba ko bazaganira. 

Muyoboke avuga ko ahora atekereza uko yazajya kumusura bakaganira, bakiyunga kuko we avuga ko yifuza uruganda rutarimo urwango rumuteranya bigatuma abantu bamubona nk’umuntu mubi.

Ati “Fatakumavuta yigeze kuntumaho kandi mu by’ukuri mu mutima wanjye numva naramuhaye imbabazi. Imana ninshoboza nshobora no kuzajya kumusura tukaganira kuko ‘showbiz’ izagumaho twe tugende. Mu kugenda kwacu hari abandi bazayikomeza..abayikomeza tuvuge ko ari abana bacu.”

Yavuze ibyo kumufunguza……

Muyoboke avuga ko iyo ibintu byagenze mu butabera, nibwo bukora akazi kabwo ariko ko ubutabera bubaye hari ibyo busaba kugira ngo Fatakumavuta arekurwe, we yiteguye kubitanga. 

Ati “Iyo byageze mu butabera, ubutabera nibwo bukora akazi kabwo. Ntabwo wabwira ubutabera ngo ‘oya mu murekure’ kdi afite ibyaha akurikiranyweho. Rero njyewe nshobora kubivuga, nkabivuga mbikuye ku mutima ariko ubutabera bugakomeza. Ariko niba hari ibyo ubutabera busaba njyewe nditeguye kubera ko nta mpamvu.” 

Izi mbabazi azitanze nyuma y’uko The Ben nawe wavuzwe mu batanze ikirego, yari yabanje gutangaza ko yababariye Fatakumavuta, abitangaza abinyujije kuri Instagram ye ndetse aza no kwandikira urukiko ibaruwa avuga ko yamubabariye nubwo yahakanye ko yatanze ikirego.

Muyoboke atangaje ibi nyuma y’uko mu kiganiro yagiranye na ‘B&B FM’ umwaka ushize, yatangaje ko yagiye kurega Fatakumavuta kuko byari bimaze kumurenga, bityo ko aticuza kuba yaratanze ikirego.

Alex Muyoboke yatangaje ko yamaze kubabarira Fatakumavuta