Ese wari uzi inkomoko yo gucana no kuzimya buji mu birori by'isabukuru y'amavuko?

Ese wari uzi inkomoko yo gucana no kuzimya buji mu birori by'isabukuru y'amavuko?

 Jan 21, 2025 - 21:42

Buri mwaka, abantu ku isi bizihiza iminsi mikuru y’amavuko mu buryo butandukanye. Umwe mu migenzo izwi cyane ni ugucana buji kuri keke hanyuma ukazimya. Ni umuco ukurura kandi ugashimisha abantu benshi, ariko se uzi inkomoko yawo? 

Ni umuco ukomoka ku mico y’Abagereki n’Abaroma ba kera. Mu Bagereki, buji zagize akamaro gakomeye mu mihango n’imigenzo. Bizihizaga imanakazi y’ukwezi ‘Artemis’, yari ifitanye isano n’umucyo w’ukwezi, ubwiza, uburanga, n’ubuzima.

Mu rwego rwo kubaha Artemis, Abagereki bateguraga udutsima duto duto, hanyuma bagashyira buji hejuru yatwo, nk’imenyetso cy’izuba. Nyuma y’ibyo, batangaga amashimwe bagase basenga hanyuma bajazimya buji, bizera ko umwotsi uva muri buji wagezafa amasengesho ku mana yabo.

Ku rundi ruhande, Abaromani ba kera na bo bari bafite umuco wo gucana buji mu birori by’amavuko, cyane cyane mu miryango y’abami.

Abaromani bakoresheje buji mu rwego rw’imihango yabo, kandi bizeraga ko itara rishobora guha imbaraga n’uburinzi umutegetsi cyangwa umwami wizihiza isabukuru y’amavuko.

Rero, uwo muco washyizeho urufatiro rwo gucana buji nk’ikimenyetso cyo kubaha no gusenga bicuriza umwami ihirwe.

Muri isi ya none, gucana buji kuri keke bikomeje kuba igice cyingenzi mu kwizihiza isabukuru. Nubwo ibi birori byahindutse ku buryo bigaragara, kuko ubwoko bwa keke na buji byakoreshwaga byahindutse.

Ariko benshi babikora bizera ko mu gihe cyo kuzimya buji bagomba kugira icyifuzo, kandi bagategereza ko icyifuzo cyabo kizasubizwa.