Umuhanzi Sat B, umwe mu bakomeye mu muziki w’i Burundi, aherutse kubwira itangazamakuru ryo muri Tanzania ko abahanzi b’Abanyarwanda nka The Ben, Meddy, Bruce Melodie n’abandi bake ari bo bahoze bakundwa cyane i Burundi, ariko ngo ubu ibintu byarahindutse.
Yagize ati:“Ubu Abarundi basigaye bakunda umuziki wabo cyane. Ntabwo ari uko tutacyumva Abanyarwanda, ahubwo abahanzi bacu barimo gukora neza, kandi abakunzi b’umuziki babashyigikiye cyane.”
Ibyavuzwe na Sat B byashimangiwe na mugenzi we Kirikou Akili, uri muri iyi minsi abarizwa mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’Igihe Kulture, Kirikou yavuze ko ubu mu bitangazamakuru n’ama radio yo mu Burundi nta ndirimbo nyinshi z’Abanyarwanda zikirimo gukinwa.
Yagize ati:“Nta ndirimbo z’Abanyarwanda ziri gukinwa i Burundi. Si uko babujijwe kuzikina, ahubwo ni uko abahanzi bacu bari gukora neza kandi abaturage barimo kubashyigikira cyane.”
Kirikou yongeyeho ko nubwo byagabanutse, hari indirimbo nke z’Abanyarwanda zikiri kumvikana, nka “Kuba Nisindiye” ya Roddy afatanyije na Bruce Melodie, ariko ngo nayo ntikunze gukinwa cyane nk’uko byahoze.
Ibi bivuze iki ku muziki nyarwanda? Ese koko umuziki wacu uri gusubira inyuma cyangwa ni Abarundi bari kwigiza nkana bashaka gushyigikira ibyabo gusa?
Bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko ibi bishobora kuba ari igikorwa cyo kwigaragaza kw’Abarundi bashaka kuzamura umuziki wabo imbere mu gihugu, mu gihe abandi babona ko Abanyarwanda bakwiye kongera imbaraga mu kumenyekanisha ibihangano byabo hanze, kugira ngo batongera gusigara inyuma ku isoko ry’umuziki wo mu karere.
Icyizere gisigaye ni uko ubufatanye hagati y’abahanzi b’ibihugu byombi bwongera gusubira ku murongo, kuko byagaragaye ko iyo Abanyarwanda n’Abarundi bahurije hamwe, bakora umuziki ukundwa cyane mu karere hose.
Abarundi babona umuziki wabo ukomeje kwigaranzurwa uw'Abanyarwanda

