Element yikomanze mu gatuza

Element yikomanze mu gatuza

 Jun 28, 2024 - 14:20

Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye, Element, yikomanze mu gatuza nyuma y’uko indirimbo amaze gukora ziri mu njyana ya AfroGako zikomeje guca ibintu.

Mu butumwa Element yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’uko indirimbo ‘Sekoma’ ya Chris Eazy yakozwe mu njyana ya AfroGako yujuje abarenga miliyoni bamaze kuyireba kuri Youtube, yagaragaje ko icyo ari cyo AfroGako ivuze.

Iyi ndirimbo ya Chris Eazy kandi ije ikurikira Milele ya Element n'ubundi nayo ikomeje kwigarurira isoko ryo muri Africa y'i Burasirazuba cyane cyane muri Kenya.

ubu butumwa bukaba bwacaga amarenga yo gushaka kwereka abo bakunze guhanganira iyi njyana ko iye ariyo ya nyayo nk’uko yabivuze ko AfroGako ya nyayo izagaragarira mu bikorwa.

Yagize ati “Iki nicyo Afro Gako ivuze.”

Mu minsi yashize nibwo hari intambara y’urudaca hagati ya Noopja na Element, aho wasangaga buri wese avuga ko iyi njyana ari we wazanye igitekerezo cyayo.

Gusa Element we yavugaga ko nta mpamvu yo gupfa injyana kuko atari iy’umuntu uyivuga ahubwo ri iy’uyikora.

Ubwo yaganiraga na 1:55 AM Media, Element yavuze ko umunsi azatangira gukora indirimbo ziri muri iyi njyana ya AfroGako aribwo byose bizasobanuka kuko aribwo abantu bazihitiramo iya nyayo, yongeraho ko yizeye ko iyo azakora bazicara bakamwigiraho.