Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024 binjira muri 2025 cyabereye kuri Hotel Sheraton, Eddy Kenzo yagaragaje ko kuba Bobi Wine yariniiye muri politike byagize ingaruka ku muziki wa Uganda.
Yavuze ko imvugo mbi akoresha asebya abahanzi bahabwa inkunga na Leta, aribyo byatumye uburyo bajyaga bisanzura mu gutanga ibitekerezo byabo bikumvikana muri Leta ubu bisigaye bigoye. Kuri we avuga ko iyo myitwarire ye nta kinyabupfura kirimo, ndetse ko bitamugaragaza nk'uzaba umuyobozi.
Ati "Ni ikibazo gikomeye ku ruganda rwacu (Bobi Wine), kuko ibibazo byose turi guhura byatewe n'uko umunsi umwe yabyutse akinjira muri politike. Icyo nicyo gihe kwegera Leta byatangiye kugorana, niyo mpamvu turi guhangayika."
Yakomeje avuga ko urugendo rwa Bobi Wine muri politike, nta kabuza ari byo rwangije umubano Leta n'abahanzi bari bafitanye, nyamara we abyita gushaka impinduka.
Kenzo kandi yashinje Bobi Wine gusiga icyasha isura y'abahanzi baterwa inkunga na Leta, aho usanga bose abita abasabirizi.
Ati "Niba koko adakeneye Isi izabibona, ariko buri gihe uko agiye mu itangazamakuru yita abahanzi abasabirizi. Ese koko niko umuyobozi avuga? Ese niko aganira n'abana be, n'abantu akunda?"
Eddy Kenzo avuga ko azihanganira abamwataka ku giti ke, ariko atazigera aceceka mu gihe hari ushaka kwangiza isura yabo mu nyungu ze bwite.
