Mu gihe ikipe ya Newcastle United yari mu myitozo y'umunsi aho iri gukorera imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino (Pre-season) i Singapore, nibwo itangazamakuru ryongeye kubaza uyu mutoza ku bya Isak nawe ashimangira ko nta busabe barabona kuri uyu mukinnyi.
Eddie Howe yemeje ko kandi ku biri kuba hari ibyo adafite mu bubasha bwe ngo abe yabigenzura kimwe ku kindi. Ati: “Ni umukinnyi wacu kandi afite amasezerano, ariko sinahamya ko ibizakurikiraho biri mu maboko yanjye gusa. Twifuza ko aguma hano, ariko byose ntitwabigenzura.”
Ikinyamakuru 'Sky Sports' kivuga ko Isak yamaze kubwira ikipe ya Newcastle ko ashaka kugerageza amahirwe ye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Liverpool vuba aha yigeze kumugaragariza ubushake bwo kumugura mbere yo kugura Hugo Ekitike, aho amakuru menshi yemeza ko yari yiteguye gutanga miliyoni 120 z'ama-pawundi.
Alexander Isak afite amasezerano y’imyaka itatu muri Newcastle United, kandi ikipe ye itekereza ko afite agaciro kagera kuri miliyoni £150.
Alexander Isak mu rwego rwo gusunika igikorwa cye cyo gusohoka muri Newcastle United, yanze kujyana n'ikipe ye mu kwitegura umwaka mushya ndetse umutoza Eddie Howe aherutse gutangaza ko nta n'icyizere gihari ko azaza muri iyi myiteguro, n'ubwo ku rundi ruhande amakuru yemeza ko afite utubazo tworoheje tw'imvune.
Umutoza Eddie Howe yemeza ko bifuza kugumana rutahizamu Alexander Isak
Ikipe ya Liverpool yamaze gusinyisha undi rutahizamu ibishobora kubangamira gahunda ya Alexander Isak
