DRC yahawe ubufasha bwo kwirinda Mpox ibugarije

DRC yahawe ubufasha bwo kwirinda Mpox ibugarije

 Sep 10, 2024 - 15:20

Nyuma y'uko DRC itabarijwe n'amahanga kubera icyorezo cya Mpox, ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS ) ryahaye iki gihugu bimwe mu bikoresho by'ubuvuzi nkenerwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko rimaze kugeza toni 14 z’ibikoresho by’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nka kimwe mu bihugu bifite abarwayi benshi ba Mpox.

Ibi bikoresho birimo ibikoresho byo kurinda umuntu, amahema n’ibindi bikoresho byubuvuzi. Ibi bikoresho bigomba gukoreshwa ku bantu 16.800 mu mezi atatu.

Umuryango w'abibumbye wageneye DRC inkunga

Uyu muryango wongeyeho ko iyi ari impano ya mbere, ifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadolari, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yakiriye, yongeraho ko ibindi bikoresho bizatangwa mu byumminsi mike iri imbere.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima  (OMS) muri Afurika Dr. Matshidiso Moeti yavuze ko ibyo bikoresho bizafasha ibigo nderabuzima kugira mu gutanga serivisi nkenerwa kandi nziza ku barwayi bityo bikagira uruhare mu gutabara byihutirwa.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nicyo gihugu cya Afurika cyibasiwe cyane na Mpox, kuburyo cyatabarijwe n’amahanga mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga.