Drake yanditse amateka ahigika Jay-Z

Drake yanditse amateka ahigika Jay-Z

 Sep 19, 2025 - 14:15

Umuraperi w’icyamamare ku isi, Drake, akomeje kwandika amateka mashya mu muziki wa Hip Hop nyuma yo guca agahigo ko kuba umuhanzi winjije amafaranga menshi kurusha abandi bose binyuze mu bitaramo yakoze.

Nk’uko byatangajwe ku wa 17 Nzeri n’urubuga rw’umwuga mu gusohora amakuru y’ibitaramo TouringData, kugeza ubu Drake amaze kwinjiza miliyoni 779 z’amadolari (angana n’arenga triliyoni 1 Frw) avuye mu bitaramo yakoze kuva yatangira urugendo rwe rw’umuziki.

Raporo iheruka yerekanye umusaruro wavuye mu bitaramo bizenguruka isi yise “Anita Max Win Tour” byabaye muri Gashyantare ku mugabane wa Ositaraliya, aho yinjije miliyoni 30.3 z’amadolari mu bitaramo 12 gusa. 

Ibyo byahise bikuraho amateka ya Travis Scott wari ufite agahigo ka miliyoni 29.2 mu 2024, bituma bitaramo bya Drake biba iby'injije amafaranga menshi mu mateka ya Hip Hop muri Ositaraliya.

Uretse ibitaramo bizenguruka isi yise “Some Special Songs 4 U Tour” akomeje gukorera ku mugabane w’u Burayi, kugeza ubu Drake amaze gukora ibitaramo 513 no kugurisha amatike miliyoni 6.2, byose hamwe bikaba byaramwinjirije miliyoni 779 z’amadolari.

Ibi byamugize umuhanzi wa Hip Hop winjije amafaranga menshi kurusha abandi bose mu mateka, mu gihe Jay-Z ari ku mwanya wa kabiri n’umusaruro wa miliyoni 430 z’amadolari.

Aka gahigo ka Drake kashimangiye urugendo rwe rudasanzwe mu muziki, kakaba kagaragaza uburyo Hip Hop ikomeje kuba umwe mu njyana zikomeye ku isi mu bijyanye n’ubukungu n’udushya tw’imyidagaduro.

Drake yaciye agahigo ko kuba umuraperi winjije amafaranga menshi binyuze mu bitaramo yakoze

Jay-Z yaje ku mwanya wa kabiri mu baraperi bijije amafaranga menshi binyuze mu bitaramo