Drake akomeje kwitendeka kuri Kendrick Lamar

Drake akomeje kwitendeka kuri Kendrick Lamar

 Apr 18, 2025 - 11:24

Umuraperi Drake abinyujije ku Banyamategeko be, yongeye gutanga ikirego agaragaza ko Kendrick Lamar yongeye kumwibasira mu ruhame ubwo yataramiraga muri Super Bowl yabaye muri Gashyantare 2025

Mu kirego cyatanzwe ku wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, Drake yavuze ko Super Bowl ari igikorwa gikomeye kandi cyakurikiwe n'abantu benshi basaga miliyoni 133.3.

Yavuze ko ubwo Kendrick Lamar yaririmbaga indirimbo 'Not Like Us', hari ijambo yaririmbye agaragaza ko Drake yabaswe no kuryama n'abana b'abakobwa bato.

Drake yavuze ko yagaragaje Kendrick Lamar yamugaragaje nk'umuntu w'ikirura ahora ashaka kwangiza abana bato b'abakobwa, ndetse abikora asa n'ucira amarenga abaturanyi be kujya bamuhozaho ijisho ngo hato atazangiza abakobwa babo.

Drake yahamije ko ibi ari  ibintu byari byateguwe kugira ngo bangize izina rye imbere y'imbaga y'abantu,  kandi koko ngo byamugizeho ingaruka kuko hari abandi bantu bashya bahise bamwitwaramo umwikomo bumva ko koko ari umuntu mubi ndetse ko byagize ingaruka ku mubano we na bamwe mu bo mu muryango we.

Ibi bije nyuma y'uko n'ubundi mu ntangiriro z'umwaka Drake yari yatanze ikirego arega Sosiyete icuruza umuziki ya Universal Music Group, ayishinja kwamamaza indirimbo 'Not Like Us' babizi neza ko iri kumusebya.

Icyakora nyuma iyi sosiyete yaje kubitera utwatsi, bavuga ko ibyo Drake abashinja byose ari ibinyoma.

Drake yashinje Kendrick Lamar kumuserereza muri Super Bowl 

Kendrick Lamar ubwo yaririmbaga muri Super Bowl