Donald Trump muri gahunda yo kurekura P. Diddy

Donald Trump muri gahunda yo kurekura P. Diddy

 Oct 21, 2025 - 11:45

Bamwe mu bakunzi b'umuziki ibyishimo ni byo nyuma y'uko urubuga rwa TMZ rwatangaje amakuru mashya avuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, afite umugambi wo kurekura umuhanzi w’icyamamare P. Diddy binyuze mu mbabazi za Perezida.

Ibi bije nyuma y’uko P. Diddy ahamijwe ibyaha ku itariki ya 3 Ukwakira 2025, maze akatirwa igifungo cy’amezi 50 muri gereza. TMZ ivuga ko kugeza ubu, Diddy amaze kumara amezi 13 muri ayo 50 y’igifungo cye.

Amakuru avuga ko muri White House harimo amakimbirane n’amagambo atandukanye ku bijyanye n’uyu mugambi wa Trump. Bamwe mu bayobozi n’abagize itsinda rye baramushyigikiye, abandi bakavuga ko atari igihe gikwiye cyo gufata uwo mwanzuro.

Umwe mu bakozi ba hafi ba Trump yabwiye TMZ ati:“Trump iyo afashe icyemezo, buri gihe agushyira mu bikorwa.”

Ibi bivugwa nk’ikimenyetso cy’uko umwanzuro wo kubabarira Diddy ushobora gushyirwa mu bikorwa vuba.

Nubwo nta itangazo ryemewe ryasohotse ku rwego rwa Perezida, abakurikirana politiki ya Amerika bavuga ko Trump ashobora gukoresha uyu mwanzuro mu buryo bwo kongera kwiyegereza bamwe mu bakunzi be bo mu ruhando rwa muzika n’imyidagaduro.

Ku ruhande rwa Diddy, ntarabasha kugira icyo atangaza ku bijyanye n’aya makuru mashya, ariko abamukurikiranira hafi bavuga ko yishimiye amahirwe ashobora kumusubiza hanze ya gereza mu gihe gito kiri imbere.

Donald Trump arimo gutekereza kubabarira P. Diddy

P. Diddy yari yakatiwe amezi 50 muri gereza