Dogiteri Nsabi agiye gukora igitaramo cye

Dogiteri Nsabi agiye gukora igitaramo cye

 Jun 17, 2024 - 11:51

Dogiteri Nsabi uri mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda, nyuma y’uko yagiye atumirwa mu bitaramo bitandukanye akahava abantu batanyuzwe, nawe yafashe umwanzuro wo gukora igitaramo cye muri uyu mwaka.

Mu kiganiro Dogiteri Nsabi yagiranye na The Choice Live, yatangaje ko mu kwezi ku Ukwakira uyu mwaka wa 2024, azakora igitaramo cye bwite.

Nsabi yavuze ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gutaramira abafana be bagataha bashize inyota y’urwenya rwe.

Avuga ko ubusanzwe atumirwa mu bitaramo bitandukanye ariko akava ku rubyiniro ubona ko abafana be bari bakimukeneye ariko bitewe n’umwanya muto yahawe agahita ava ku rubyiniro.

Ni muri urwo rwego yahisemo gutegura iki gitaramo byibuze akazamara isaha yose ataramira abakunzi be nta muntu umubwira ko igihe bamuhaye cyarangiye.

Nsabi yavuze ko iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ndetse n’ibindi byinshi kuri gahunda yacyo azagenda abitangaza mu minsi iri imbere.

Uretse kuba afite impano yo gusetsa, Nsabi avuga ko afite n’impano yo gukina ikinamico ndetse  no kuririmba dore ko yakuze yumva azaba umuhanzi kandi avuga ko azatuza aruko ashyize hanze indirimbo.

Dogiteri Nsabi yateguje igitaramo cye muri uyu mwaka