Dj Phil Peter yateguje abakunzi be Ep mu minsi mike iri imbere. Uyu mugabo wamenyekanye mu mwuga wo kuvanga imiziki tutibagiwe n’ubuhanzi, yavuze ko iyo EP ye yitwa “Fili Piano”.
Ni amakuru yashyize hanze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagize ati:”Ndanezerwe cyane ku bw’urukundo rwanyu no kuba mudasiba kintera ingabo mu bitugu kuri buri mushinga nsyize hanze nka Dj, ni iby’agaciro kandi ndabibashimira cyane.”
Arenzaho ati:”Fili Piano EP iraje vuba”.
Aganira na The Choice live, Phil Peter yavuze ko kugeza ubu ari EP izaba iriho indirimbo eshanu, zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye.
"Fil Piano EP" ikubiyemo izina Phil ndetse n'injyana ya "Amapiano uyu muhanzi avuga ko akurikirana bya hafi
Uyu mugabo wakunzwe mu ndirimbo zirimo “Bimpame”, "Agafoto", “Bombe”, “Jugumila” n’izindi, yavuze ko iyo EP igomba guhita isohoka mu gihe indirimbo ye iheruka “Jugumila” izaba umaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 10 ku rubuga rwa YouTube.
Icyakora, ku bijyanye n'abahanzi bari kuri iyo EP yirinze kugira icyo abivugaho, avuga gusa ko yafatanyije n'abandi bahanzi, ariko iki atari cyo gihe cyo kubatangaza.
