DJ Khaled yishimiye impano idasanzwe ya Jay-Z 

DJ Khaled yishimiye impano idasanzwe ya Jay-Z 

 Nov 28, 2025 - 08:00

Umuhanga mu gutunganya umuziki akaba n'umuyobozi wa We The Best Music, DJ Khaled, yongeye kugaragaza ubucuti bwe bukomeye na Jay-Z nyuma yo kwakira impano yihariye kuri Isabukuru ye y’imyaka 50, yizihije ku wa 27 Ugushyingo.

 Jay-Z, umwe mu baraperi bakomeye ku isi, amaze imyaka myinshi afitanye ubucuti bwihariye na DJ Khaled, kandi buri mwaka amwoherereza impano zidasanzwe mu kumwifuriza isabukuru nziza. 

Khaled yagiye agaragaza ko Jay-Z atajya amuha impano zisanzwe, ahubwo ahora amutungura n’ibitekerezo bidasanzwe n’impano z’agaciro.

Mu butumwa Khaled yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye Jay-Z kubera uburyo ahora amuba hafi muri byose, anashimangira ko impano ze zose ari iz'agaciro” ndetse ko buri gihe amuha ibyiza.

Abakunzi b’aba bahanzi bombi bakomeje kugaragaza ko bishimiye uru rugero rw’ubucuti n’ubufatanye bwabo bumaze imyaka myinshi budacogora mu ruganda rwa muzika.

Dj Khaled yishimiye uburyo Jay-Z akomeye kumubera inshuti nziza

Jay-Z yongeye gufungura inshuti ye Dj Khaled