Ni amagambo ari mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira cyane D’Voice, umwe mu bahanzi bashya bo muri WCB, kubera uburyo yigaragaza ku rubyiniro no kwigarurira abafana mu buryo budasanzwe.
Yagize ati:"Nubona nasinyishije umuhanzi, ntuzagire impungenge, uzicare uryoherwe. Uzamenye neza ko nakuzaniye intare! Ushobora gutinda kubona ibyo yifitemo ariko vuba bizigaragaza."
Ni byo Diamond yanditse ashimira D’Voice, mu butumwa bwaje buherekeje amashusho y'igitaramo aherutse gukorera i Kigoma.
D’Voice yinjiye muri WCB mu ntangiriro za 2023, kuva ubwo akomeje kwigaragaza mu buryo bukomeye, asohora indirimbo zikunzwe ndetse zimwungura abafana bashya umunsi ku wundi.
Abasesenguzi ba muzika bavuga ko ari umwe mu bahanzi bafite ejo heza muri WCB, dore ko adahwema kwerekana ko akomeje gukura mu gihe gito.
Diamond Platnumz yavuze ko nta muntu ukwiye gushidikanya ku bahanzi asinyisha
D'Voice ni umwe mu bahanzi bakomeje gutera ishema Diamond Platnumz
