Diamond Platnumz yaremye agatima urubyiruko

Diamond Platnumz yaremye agatima urubyiruko

 Mar 15, 2024 - 22:15

Nyuma yo kugera ku bukore ariko yarabanje gukena bimwe by'inyuma, Diamond Platnumz yaremye agatima urubyiruko rw'umva ko rwabuze ibyiringiro.

Ku wa Gatanu wa mbere w'igisibo cya Ramadhan, umuhanzi Diamond Platnumz yageneye ubutumwa abantu bumvaga byaranze mu buzima, ndetse baritakarije ikizere.

Diamond Platnumz yabwiye urubyiruko ko byose bishoboka 

Ni mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram agira ati:"Rubyiruko basangirangendo, nta kindi nabaha usibye kubasaba gukoresha ingorane n'imigisha mu buzima bwanjye nka rumwe mu rugero rwabafasha rwabafsha mu rugendo rwanyu rwo gutera imbere!

Emera ko byose bishoboka muri iyi s ariko birasaba gusa Ubushake, Imbaraga, Kwihangana, ubuhanga, ikinyabupfura, kudacogora kandi buri gihe wirinda kuba intandaro y'ibibazo ku bintu byose cyangwa umuntu uwo ari we wese kugira ngo Imana ikomeze kukurinda muri iyi si ndetse na nyuma yanyuma y'ubu buzima.

Rubyiruko bagenzi banjye, uriya musore mubona yaratinyutse kandi arihangana ndetse ni rumwe mu rufunguzo rwamugejeje aho ageze uyu munsi! Niba yarabishoboye na we wabishobora!

Diamond avuga ko byose biterwa n'ubushake, kwihangana no kugira ikinyabupfura

Imana iduhe imigisha yo kuwa gatanu mutagatufu kandi inzozi zacu zose zibe impamo!"

Diamond yasabye urubyiruko ku mwigiraho, nyuma y'uko ari umwe mu bahanzi bafite agatubutse muri Afurika, ariko yarabanje kunyura mu bukene bukabije.