Diamond Platnumz yakebuye abagabo bishora mu bagore benshi

Diamond Platnumz yakebuye abagabo bishora mu bagore benshi

 Sep 21, 2025 - 21:08

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Bongo Fleva, Diamond Platnumz, yongeye gutanga ubutumwa bugenewe abagabo, abibutsa ko kugira abagore benshi ntacyo bibamarira uretse kubananiriza umubiri no kubakenesha.

Mu butumwa yashyize kuri Snapchat, Diamond yavuze ko umugabo akwiye gushaka umugore umwe agafatanya na we mu buzima, aho guta umutungo n’ingufu mu bagore benshi.

Yagize ati:“Kumarira amafaranga ku bagore ni ukunaniza umubiri kandi ntaho byakugeza. Shaka umugore umwe, nibikunanira shaka babiri, nibikugora cyane shaka batatu, ariko niba ari ikibazo gikomeye cyane shaka bane birahagije.”

Ubutumwa bwe bwakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye inama ze bavuga ko zifite ishingiro, mu gihe abandi bavuze ko ari uburyo bwo kwerekana imyumvire ye bwite ku buzima bw’urukundo.

Diamond Platnumz akunze kuvugisha benshi kubera amagambo atandukanye atangaza ku bijyanye n’urukundo, umuryango n’imibereho, akaba ari na kimwe mu bikomeza kumugira umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika y’Uburasirazuba.

Diamond Platnumz ntabwo yumva ukuntu umugabo ashaka abagore bagera muri batanu

Diamond Platnumz yakebuye abagabo bashaka abagore benshi