Davis D nyuma yo gusebera i Huye yarahiye ko atazasubirayo

Davis D nyuma yo gusebera i Huye yarahiye ko atazasubirayo

 Dec 9, 2023 - 06:20

Umuhanzi Davis D uherutse guhurira n'uruvagusenya i Huye muri kaminuza y'uRwanda nyuma yo gutegura igitaramo kikabura abafana ubugira kabiri, yariye ko atazasubirayo agira n'abo yikoma.

Umuhanzi Davis D yatangaje ko atazongera gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, nyuma yuko aherutse gutumirwa mu gitaramo we na B Threy, hakaza abafana babarirwa ku ntoki, ku buryo byarangiye batanaririmbye.

Davis yarahiriye kutazasubira i Huye, nyuma yo kuhasebera

Ku ruhande rwa Davis D, agaragaza ko ibyo byose byatewe n’abateguye igitaramo, batumvikanye n’ubuyobozi bw’abanyeshuri.

Aganira n’ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko atigeze abura abafana, ahubwo ko ari uko abateguye igitaramo batigeze baganira n’ubuyobozi bw’abanyeshuri. Davis D yavuze ko ku rundi ruhande nta kibazo afite kuko yari yamaze kwishyurwa, ariko ko hari ibintu biba bikwiye gukosoka kugira ngo bidakomeza kwicira abahanzi izina.

Davis D aherutse gutegura igitaramo kibura abafana ubugira kabiri

Yagize ati:”Ahubwo reka nibire ibanga abantu bose bategura ibitaramo hariya hantu, bajye bakorana neza n’ubuyobozi bw’abanyeshuri, kuko njye ubu abantu bose bazi ko nabuze abafana. 
Oya da! Ntabwo ari byo rwose, kuko hanze ya kaminuza twabonye abaturage benshi bifuzaga kuza mu gitaramo ariko ntibikunde, kuko batemerewe kwinjira muri kaminuza."

Yakomeje agira ati:”Sinzasubira gutaramira i Huye muri kaminuza, igihe cyose abateguye igitaramo baticaye ngo baganire n’ubuyobozi bw’abanyeshuri, kuko birangira aritwe tuhataye ibaba kandi twe tuba twakoze ibyo dusabwa byose.”

Davis D avuga ko byose bipfira ku bategura ibitaramo muri kaminuza

Tubibutse ko iki gitaramo cyabuze abafana cyari kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma yuko n’ubundi cyari cyasubitswe bwa mbere kubera kubura abakizamo