Davido yitwazaga umwana ashaka ko turyamana gusa -Sophia Momodu

Davido yitwazaga umwana ashaka ko turyamana gusa -Sophia Momodu

 Jul 6, 2024 - 09:38

Sophia Momodu uregwa na Davido kumwima uburenganzira ku mwana w’umukobwa babyaranye, yatangarije urukiko rw’i Los Angeles muri America ko Davido atigeze aza gusura umukobwa wabo ngo amwangire, avuga ko atari cyo cyabaga kimugenza ahubwo yabigiraga urwitwazo ashaka ko baryamana gusa.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 i Los Angeles, Sophia Momudu yasabye urukiko ko bataha uburenganzira Davido bwo kubana n’umukobwa wabo.

Uyu mugore yavuze ko atigeze na rimwe amubuza uburenganzira bwo kuza gusura umukobwa we cyangwa se ngo abe yagira uwo mu muryango we akumira kuza kumusura, ahubwo Davido ubwe ni we wahagaritse kujya aza kumureba no gutanga indezo nyuma y’uko amwangiye ko bazajya bahora baryamana.

Yavuze ko Davido atigeze yereka umukobwa we urukundo rwa kibyeyi nk’uko yabigombwaga.

Yakomeje avuga ko Davido yajyaga yitwaza umukobwa wabo akaza mu rugo ariko mu by’ukuri atazanywe n’umwana ahubwo agamije kuryamana n’uyu mugore gusa, ndetse ngo yajyaga amukangisha ko niyanga ko baryamana nta bufasha azongera kumuha bwo kurera uyu mwana yaba kumwishyirira ishuri n’ibindi.

Sophia avuga ko Davido atatinze kumwereka ko yajyaga aza kubasura ashaka ko biryamanira gusa, kuko ubwo yamwangiraga ntiyongeraga kugaruka, ntiyongere kuvugana n’umukobwa we ndetse agahita ahagarika inkunga yatangaga.

Ati “Buri uko nangaga ko turyamana yajyaga kure, ntiyongere kuvugana n’umukobwa wacu ndetse agahagarika kongera kumwishyurira amafaranga y’ishuri n’andi yo kumwitaho.”

Davido yatangiye kujya aza mu masaha ya nijoro avuga ko aje gusura umukobwa we, ariko aza gutahura ko aba azanwe no kugira ngo baryamane gusa, nibwo yamusabye ko yagabanya kujya aza gusura umukobwa we nijoro kuko aba akeneye kuruhuka bugacya ajya kwiga, ndetse atangira kujya amwangira kwinjira mu rugo rwe muri ayo masaha y’ijoro.

Icyo gihe nibwo yahise ahagarika kongera gusura no guhamagara umukobwa we.

Ati “Iyo nangaga kuba umucakara we akoresha imibonano mpuzabitsina, yahitaga ahagarika kwita ku mukobwa we, akamuta hanyuma agakoresha agahinda umukobwa wacu afite ko kutabona se akampatiriza kuryamana nawe.”

Sophia yavuze ko nubwo Davido yamutereranye ariko we yakomeje kwita ku mwana kuko ari umubyeyi ugira urukundo.

Impamvu Sophia adashaka ko umukobwa wabo ajya kubana na se

Sophia yavuze ko Davido adashobora kwita ku mwana wabo kuko aba mu buzima burimo impaka nyinshi, aho ahora ahanzwe amaso n’itangazamakuru kandi bishobora gutera ihungabana umwana ukiri mu myaka mito.

Yavuze ko kandi Davido nk’umuhanzi uhora mu ngendo, byajya bituma atabonana n’umukobwa wabo inshuro nyinshi, ikindi  kandi akunda kwemerera abagabo bakuze kuza iwe, akavuga ko atari ibintu byiza ku mwana w’umukobwa muto ko yajya ahora ahura n’abo bagabo

Avuga ko kandi Davido yashatse undi mugore babana, akavuga  ko bidakwiye ko umukobwa wabo yarerwa na Mukase kandi afite Nyina.

Ikindi yavuze ni uko kuba baherutse gupfusha umuhungu wabo mu buryo budasobanutse, bigaragaza ko umukobwa wabo adakwiye kuharererwa.