Davido yashimiye byimazeyo Tekno

Davido yashimiye byimazeyo Tekno

 May 15, 2024 - 16:05

Umuhanzi Davido yashimiye byimazeyo mugenzi we Tekno, wigeze kumutabara ubwo impano ye yari igiye kuzima, akemera kumwigurana akamuha indirimbo ye ‘IF’ yari yaramaze gutunganya, ikongera kumuhindurira ubuzima.

Davido yavuze uko ashimira cyane Tekno kuko afite uruhare runini ku rugendo rwe rw’umuziki n’aho ageze ubu, kuko iyo atahaba byashobokaga ko aba ari ku rundi rwego rutari rwiza mu muziki, ariko kuba yaramutekerejeho akemera kumwigurana, akamuha indirimbo ye ‘IF’ ari iby’agaciro.

Uyu muhanzi avuga ko ubwo yari yashobewe, izina rye mu muziki riri kugenda risubira inyuma bitewe nuko yari yabuze indirimbo nziza yashyira hanze ngo akomeze azamuke, dore ko yari amaze iminsi ashyize hanze iyitwa ‘Ayee’ yatumye anamenyekana cyane, icyo gihe ari bwo Tekno yaje akamubera nk’umucunguzi.

Davido yavuze ko umunsi umwe ubwo yari yasohokeye mu kabyiniro, yagiye kubona, abona Tekno aramuhamagaye, amubwira ko amufitiye indiririmbo nziza kandi yakundwa n’abantu, gusa icyo gihe ntiyigeze abyitaho.

Tekno yahamagaye Davido ashaka kumuha indirimbo ye

Bwarakeye Tekno yongera kumuhamagara, Davido niko kumusanga muri Studio, asanga indirimbo Tekno yamaze kuyandika ndetse yaramaze no kuyitunganya mu buryo bw’amajwi, yumva ni indirimbo y’akataraboneka, gusa Tekno amubwira ko injyana itari buhindurwe, ahubwo icyo Davido akora ari ukuririmba gusa kugira ngo amajwi ye bayasimbuze aya Tekno.

Icyo gihe indirimbo baje kuyikora ndetse igiye hanze irakundwa cyane, yongera gutuma izina Davido riba ikimenyabose ku Isi. Kugeza ubu Davido afata Tekno nk’umuntu wamutabaye, wamukuye ibuzimu, yari atangiye kwibagirana, akamuha indirimbo yamukoreye amateka mu buryo na we atakekaga.

Davido yashimiye Tekno wamuhaye indirimbo yamuhinduriye ubuzima