Davido yaburiye Abirabura batuye muri Amerika bashaka kuza gutura muri Afurika

Davido yaburiye Abirabura batuye muri Amerika bashaka kuza gutura muri Afurika

 Nov 23, 2024 - 11:07

Umuhanzi wo muri Nigeria, Davido, yagiriye inama Abanyafurika b'Abanyamerika bashaka kugaruka gutura muri Afurika nyuma y'uko Donald Trump yongeye gutsindira kuyobora Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika, ababwira ko atari icyemezo kiza.

Mu kiganiro yagiranye na 'Big Hommies House Podcast', Davido yagiriye inama abafite gahunda yo kugaruka gutura muri Afurika ko baba baretse kubitekereza ndetse n'abari barafashe iyo gahunda bakaba bayishyize ku ruhande.

Yagaragaje ko kuri ubu hari ibintu bitameze neza muri Afurika, avuga ko ubukungu bwa bimwe mu bihugu budahagaze neza.

Yagize ati "Ntabwo ari byiza kugaruka mu rugo. Ubu ubukungu buri mu kangaratete."

Davido yashimangiye ko imyidagaduro ari cyo kintu gikingira ikibaba Afurika, abantu bagakomeza kubona ko ari nziza nta kibazo gihari nyamara ubukungu bwaho butameze neza.

Icyakora Davido yavuze ko atagamije guharabika umugabane wa Afurika, ahubwo we icyo ashyize imbere ni ukuwuteza imbere abinyujije mu muziki we.

Ibi Davido yabitangaje nyuma y'uko hari Abirabura b'Abanyamerika bagiye baterwa ubwoba ko Donald Trump naramuka yongeye gutsindira kuyobora Amerika bazahita birukanwayo.