Daddy Yankee yatandukanye n'umugore we

Daddy Yankee yatandukanye n'umugore we

 Dec 4, 2024 - 18:33

Umuhanzi Daddy Yankee, umwami wa reggaeton, yatangaje ko azatangira umwaka mushya nk'ingaragu, nyuma yuko we n'umugore we Mireddys González batandukanye nyuma y'imyaka 29 bashyingiranywe.

Umuhanzi w'uumunya-Puerto Rico, Daddy Yankee yatangaje ko ari umwe mu bagiye gutangira umwaka 2025 nabi, nyuma yo gutandukana n'umugore we.

Daddy Yankee abinyujije kuri Instagram ye yagize ati:"N'umutima wuzuye icyubahiro n'ubunyangamugayo, ndashaka kubasangiza amakuru y'ingenzi ku buzima bwanjye bwite. Nyuma y'imyaka irenga makumyabiri dushyingiranywe kandi nyuma y'amezi menshi tugerageza gushyira urushako rwacu ku murongo ariko bikanga, uyu munsi abunganizi banjye basubije icyifuzo cyo cya gatanya cyari cyoherejwe na Mireddys."

Daddy Yankee w'imyaka 48 washakanye na González mu 1995 bafite imyaka 17, yavuze ko ukwemera kwe kuzamubera ingabo muri iki gihe cyo gutandukana. Ati: "Nubaha icyemezo cya Mireddys. Nishimiye ibihe twasangiye, byuzuye imigisha n'indangagaciro, urukundo n'umuryango mwiza uzakomeza kuba imbere. Iki ntabwo ari igihe cyoroshye, ariko ndumva ari kimwe mu bigize inzira y'ubuzima bwanjye."