Uyu muhango wabereye ku rusengero rwa Igreja Matriz ruherereye mu mujyi wa Gondomar, hafi ya Porto, witabiriwe n’abakinnyi b’ibihe byose bagenzi ba Jota barimo abo bakinanye muri Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.
Kapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, na myugariro Andy Robertson, binjiye mu rusengero batwaye indabo zitukura z’ikimenyetso cy’icyubahiro. Mu bandi bitabiriye harimo Ruben Neves, Bruno Fernandes, Bernardo Silva, Nelson Semedo, Jota Silva n’abandi benshi bazwi mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Ruben Neves, inshuti magara ya Jota, akaba na mugenzi we bakinanye igihe kirekire mu ikipe ya Wolves no muri Portugal, ni we wagaragaye atwaye isanduku irimo umurambo wa Jota ubwo yinjizwaga mu rusengero.
Gusa icyatunguranye ni ukubura kwa Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’ibihe byose wa Portugal, kapiteni w’iyo kipe ndetse n’umukinnyi ufite amateka akomeye muri ruhago ku isi hose. Abatari bake bari biteze kumubona muri uyu muhango, bitewe n’ubusabane yari afitanye na Jota.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Mirror cyo mu Bwongereza, Ronaldo yafashe umwanzuro wo kutitabira umuhango wo gushyingura Jota kugira ngo adakurwa umutima.
Ngo yari afite impungenge ko kuba ahari bishobora gutuma itangazamakuru rimuha umwanya uruta uwo kwibuka Jota n’umuvandimwe we, ibintu byashoboraga kutubahiriza umwimerere w’icyo gikorwa.
Ronaldo ntibyamubujije kugaragaza agahinda ke binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yanditse kuri Instagram agira ati:“Ntibyumvikana. Twari kumwe mu ikipe y’igihugu vuba aha, kandi wari uherutse kurushinga. Ku muryango wawe, umugore wawe n’abana bawe, mbifurije kwihangana no gukomera. Nzi neza ko uzahora ubari hafi. Ruhukira mu mahoro Diogo na Andre. Tuzabakumbura twese.”
Cristiano Ronaldo na Diogo Jota bakinanye imikino 32 mu ikipe y’igihugu ya Portugal, bagira uruhare mu bitego birindwi bafatanyije, banegukana ibikombe bibiri bya UEFA Nations League, harimo n’icyo batwaye mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Urupfu rwa Diogo Jota n’umuvandimwe we Andre rukomeje gutera intimba abakunzi ba ruhago ku isi hose, by’umwihariko abafana ba Liverpool n’abakunzi b’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.
