Ku itariki ya 4 Nzeri 2025, McGregor yavuze ijambo imbere y’inzu za Leta mu murwa mukuru wa Dublin, asaba abayoboke be kwegera abajyanama b’inama njyanama ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo bamushyigikire, bityo abone kandidatire imwemerera gushyirwa ku rutonde rw’abazatorwa.
Mu byo yagarutseho muri gahunda ye, yashyize imbere ikibazo cy’abimukira, umutekano w’abaturage, guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’ikibazo cy’abana batagira aho kuba, avuga ko ibyo ari imbogamizi zikomeye zikeneye ibisubizo bishya.
Ariko aracyafite inzitizi y’amategeko, kuko umukandida ku mwanya wa Perezida wa Irlande asabwa kuba afite ubufasha bw’abajyanama bo mu nama njyanama enye nibura cyangwa abadepite 20. Kugeza ubu, McGregor ntaratangaza niba amaze kubona uwo mubare.
Mu gihe ibyo bikomeje, umuherwe mu by’ikoranabuhanga, Elon Musk, yagaragaje ko amushyigikiye, nubwo amahirwe yo kubona kandidatire asabwa akiri make.
Conor McGregor yatangaje ku mugaragaro ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Irland
Conor McGregor yabaye icyamamare mu mikino njyarugamba
