Cindy Sanyu yashimagije Sheebah Karungi badacana uwaka

Cindy Sanyu yashimagije Sheebah Karungi badacana uwaka

 Mar 19, 2025 - 20:31

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Cindy Sanyu yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gushimira Sheebah Karungi uko yamwitagaho ubwo bari bagicana uwaka.

Cindy Sanyu yashimangiye ko Sheebah Karungi ari umuntu ugira urukundo kandi uzi kwita ku bantu, kuko yigeze kumwitaho ubwo yari atwite, ndetse akaba ari ibintu amushimira cyane.

Ati "Sheebah yangitayeho mu igihe nari ntwite. Mu mezi icyenda yanzaniraga imbuto zitandukanye buri munsi, ndetse tugatemberana kugira ngo nkore imyitozo ngororamubiri. Ni umuntu mwiza."

Ni amagambo abantu basamiye hejuru bibaza impamvu avuze ibi cyane ko bizwi ko batajya imbizi, ariko kandi hari abamushimiye ko nawe yazirikanye ineza yagiriwe.

Sheebah Karungi na Cindy Sanyu bari mu bahanzi bahora bahanganye muri Uganda, aho usanga ahanini bapfa ko buri wese aba ashaka kugaragaza ko ari we mwamikazi mu muziki wabo.

Gusa ubwo Sheebah Karungi aheruka mu Rwanda umwaka ushize, yatangaje ko nta kibazo afitanye na Cindy ahubwo ibyo baba barimo byose ni akazi.

Cindy Sanyu yatangaje ko Sheebah ari umuntu ukunda kandi akita ku bantu