Christopher yahanuye abahanzi bahimba inkuru n’abaririmba ibishegu

Christopher yahanuye abahanzi bahimba inkuru n’abaririmba ibishegu

 Jun 27, 2024 - 14:43

Umuhanzi Muneza Christopher uri mu bahanzi Nyarwanda b’abahanga kandi bakunzwe na benshi, yakebuye abahanzi bahimba inkuru zituma bavugwa cyane mu gihe bitegura gushyira hanze indirimbo n’abaririmba ibishegu, abibutsa ko ibyo atari byo byatuma indirimbo ikundwa igihe kirekire.

Mu gihe muri iyi minsi hadutse ibintu mu bahanzi bitegura gushyira hanze indirimbo nshya ibizwi nko gutwika, aho usanga umuhanzi ahimba inkuru cyangwa se agakora ikindi gikorwa cyateguye mu buryo runaka, agamije kugira ngo avugwe cyane muri iyo minsi bityo n’igihangano cye kizavugwe cyane.

Christopher udakunze kumvikana cyane ku mbuga nkoranyambaga dore ko atajya avugwa mu nkuru nk’izo cyangwa se ngo aririmbe indirimbo zirimo ibishegu, avuga ko  ubundi umuhanzi aba ariwe ugomba kwihitiramo kuba yakundwa cyangwa se yahararwa.

Aganira na Radio Rwanda, yavuze ko muri iyi minsi usanga abahanzi benshi bibeshya ko guhimba inkuru zisunika indirimbo yawe cyangwa guhanga indirimbo irimo ibishegu ari byo bituma umuhanzi akundwa cyane.

Ku rundi ruhande ariko, Christopher yemera ko ubu buryo nabwo bucuruza, ariko bikaba iby’igihe gito cyane ku buryo mu minsi mike usanga igihangano kizimye.

Kuri we asanga umuhanzi agomba gukora indirimbo atagendeye ku gitutu, agakora indirimbo izumvwa n’umuntu uwo ari we wese mu ngeri zitandukanye kandi ntacyo yikeka, ibi bizatuma umuntu akunda indirimbo yawe bimuvuye ku mutima, ariho uzasanga uko iminsi igenda yisunika ariko indirimbo igenda ikundwa kurushaho, bitandukanye na za zindi zikundwa icyumweru kimwe ubundi zikazima.

Christopher ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo ku muvuduko muke ariko ugasanga indirimbo ze zihora ziryoheye amatwi y’abantu, kabone n’ubwo indirimbo yaba imaze igihe usanga ikunzwe, ugasanga indirimbo ye nshya isamiwe hejuru igakundwa kandi atigeze ayitwikira.