Kenny Sol ni umuhanzi mushya mu nzu itunganya umuziki ya 1:55 AM ya Coach Gael, akaba yaraje yiyongera ku bandi bahanzi aribo Bruce Melodie, Ross Kana ndetse na Element utunganya indirimbo akanaririmba.
Mu gihe hashize iminsi mike bimenyekanye ko Kenny Sol yinjiye muri iyi label, hari amakuru avuga ko mbere y'uko asinyamo, umuhanzi Chriss Eazy yaba ariwe washatse kwiyunga kuri aba bagabo.
Kenny Sol ni umuhanzi mushya muri 1:55 AM
Gusa mu kiganiro Chriss Eazy yagiranye n'umunyamakuru Irene Murindahabi, yavuye imuzingo iby'aya makuru gusa ahakanira kure ibivugwa.
Uyu musore usanzwe afashwa na Giti Business Group ya Junior Giti, avuga ko atigeze agerageza kujya muri 1:55 AM, aho avuga ko haramutse hari ushatse kugira icyo amufasha yahera ku byo afite n'abo bari kumwe akazamuriraho kuko ari umuhanzi ufite label akoreramo.
Uyu musore yakomeje avuga ko aramutse ari ujya gushaka ubufasha ahandi yajyana n'abantu be mu gihe hari icyo bakeneye badafite, ariko ahamya ko atigeze ashaka kuva muri Giti Business Group ngo ajye muri 1:55 AM.
Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro Kenny Sol yagiranye na Kiss FM, nibwo yemeje ko yamaze gusinya muri 1:55 AM, ndetse ashimira cyane iyi sosiyete yemeye kumufasha urugendo rwe rw'umuziki.
Yagize ati:"Nk'uko mwabibonye ndi muri 1:55 AM. Abantu babimenye tutarabibamenyesha ariko ubu ndimo. Ndashima iyi sosiyete kuba yaremeye kuza mu rugendo rwange rwa muzika, nicyo kintu naburaga. N'uburyo wabonaga ibikorwa byange hari uko bitinda ni kubera ko ari nge wirwanagaho."
Chriss Eazy yahakanye ibyo gushaka kujya muri 1:55 AM
