Chris Brown yakoze mu jisho Quavo

Chris Brown yakoze mu jisho Quavo

 Apr 21, 2024 - 11:22

Umuhanzi Chris Brown yajombye igikwasi umuraperi mugenzi we Quavo waruherutse kumushinja kuryamana n’uwahoze ari umukunzi we akamuhatira no gukoresha ibiyobyabwenge, undi nawe abyemera adaciye ku ruhande.

Mu minsi yashize nibwo hatangiye kuvugwa umwuka mubi hagati y’aba bahanzi bombi Chris Brown n’umuraperi Quavo, ubwo Chris Brown yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Freaky’ irimo amagambo yibasira Quavo.

Quavo akimara kumva ubutumwa yagenewe na Chris Brown abinjujije mu ndirimbo, na we yanze kubyihanganira ajya mu nganzo na we ahita ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Tender’ na we yibasira Chris Brown ndetse muri iyo ndirimbo humvikanamo amagambo ashinja Chris Brown gusambanya uwahoze ari umukunzi wa Quavo.

Kuri ubu amakimbirane hagati y’aba bombi akomeje gufata indi ntera kuko Chris Brown abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Weakest Link’ yishongoye kuri Quavo kuko irimo amagambo yiyemerera ko umukunzi wa Quavo yamuciye inyuma akaryamana na Chris Brown ubwo bari bagikundana na Quavo.

Chris Brown kandi muri iyi ndirimbo ye yagaragaje ko yakwifuje ko Quavo ari we wakabaye yarapfuye mu mwanya wa Takeoff bahoze babana mu itsinda rimwe na Quavo.

Chris Brown yemeye ko yaryamanye n'uwahoze ari umukunzi wa Quavo

Quavo yari yashinje Chris Brown kuryamana n'uwahoze ari umukunzi we.