Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuri Site ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, aho yakiranywe urugwiro n’abaturage ibihumbi.
Paul Kagame, yashimiye abaturage b’i Nyamasheke ku bw’uruhare bakomeje kugira mu gufatanya n’inzego kwicungira umutekano.
Yabivuze ahereye ku byabaye mu 2019, ubwo hari abagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu gihugu cy’abaturanyi.
Ati “Ndetse bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubu babivuga ariko sinirirwa mbasubiramo murabizi, uko byagenze, ni bake muri bo bazabara inkuru. Kandi ni uko basanze baribeshye, mwese aba Nyamasheke n’abandi Banyarwanda muri mu nzira imwe yo kubaka umutekano w’u Rwanda."
Yashimangiye ko Rwanda rwubatse uburyo bwo kwicungira umutekano, bityo kurutera bidashoboka.
Ati “Ariko abantu nk’abo bibagirwa vuba, barabigerageje kenshi ariko banibagirwa n’ibyo tubabwira buri munsi. Si nshaka kuvuga wa mugani w’Ikinyarwanda, ugira uti ‘u Rwanda ruratera ntiruterwa.
"Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Kuko bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu, tuhangize. Oya, tuzabasanga aho igihugu ari kinini.
"Kandi sibo Imana yabaye amahirwe yo kuba banini, ubuto bwacu turaburinda noneho tukajya mu binini, tukabirangirizayo.”
Ibihugu bituranyi by'u Rwanda ari byo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze igihe bishinja u Rwanda ibirego bitandukanye, ndetse nka Congo ivuga ko ishaka kuzashoza intambara ku Rwanda, nyamara ubutegetsi bwa rwo ntibahwema kuvuga ko biteguye kurwana niba ibyo bihugu bibishaka.
