Ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 18 yasezerewe na Uganda muri CECAFA y'abatarengeje imyaka 18 iri kubera muri Kenya, ntiyabasha kugera ku mukino wa nyuma.
Ni amakipe yombi yari yageze muri kimwe cya kabiri nyuma y'uko u Rwanda rutozwa na Kayiranga jean Baptiste rwari rwabaye urwa kabiri mu itsinda A, mu gihe Uganda yo yari yayoboye itsinda B.
Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga
Bisanzwe bizwi ko umukino hagati y'u Rwanda na Uganda usanzwe ari umukino w'agapingane ndetse ushyirwamo imbaraga ku mpande zombi mu byiciro byose, ariko Uganda ikaba ikunze kugira imibare myiza kurusha u Rwanda iyo bahuye.
Kuri uyu munsi n'ubundi ntabwo wari woroshye, abasore ku mpande zombi bagaragazaga ishyaka riri hejuru byaje no gutuma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.
Bavuye kuruhuka Uganda yaje kubona igitego ku munota wa 56 cyatsinzwe na Abubaker Mayanja, nyuma y'ishoti umuzamu Ruhamyankiko Yvan yari amaze gukuramo ariko uyu musore agahita asubizamu umupira.
Abasore b'u Rwanda bakomeje kurwana no kubona igitego cyo kwishyura mu minota isaga 30 yari isigaye, ariko umukino urangira batabashije kukibona.
Ikioe y'igihugu ya Uganda yahise yerekeza ku mukino aho itegereje ikipe iraza gutsinda hagati ya Tanzania na Kenya, naho iratsindwa ikaba izakina n'u Rwanda bahataniye umwanya wa gatatu muri iyi CECAFA-U18 ya 2023.
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi
Igitego cya Mayanja nicyo cyakoze itandukaniro
