Ku itariki ya 1 Ukwakira 2025, umufotora witwa Jawad Elatab yatanze ikirego mu Rukiko rwa Leta ya New Jersey, aho ashinja Cardi B kwica uburenganzira bwe bwo guhanga (copyright).
Elatab avuga ko ari we wafotoye Cardi B mu 2019 ubwo yari yitabiriye ibirori bya Netflix, yambaye imyambaro y’umutuku w’ijimye.
Akavuga ko yandikishije iyo foto ku biro bishinzwe uburenganzira bw’abahanzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyamara muri Mata 2021, Cardi B yashyize iyo foto ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) atabisabye cyangwa ngo abiherwe uburenganzira n’uwo wayifotoye.
Bityo Elatab avuga ko icyo gikorwa ari uguhonyora uburenganzira bwe, kandi asaba indishyi z’akababaro.
Iki kirego cyazamuye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bibaza niba koko umuntu ashobora kuregwa kubera gushyira ifoto ye ubwe ku rubuga rwe.
Urubanza ruri gukurikiranwa n’urukiko rwa New Jersey, mu gihe impande zombi zitegereje icyemezo cy’ubutabera.
Cardi B yagejejwe mu nkiko azira ifoto ye

