Byatangiye ubwo Cardi B yibasiraga Nicki Minaj, amwibutsa imyaka amaze mu muziki akaba adahabwa agaciro nk’abandi bahanzi bakomeye bo mu gihe kimwe nawe.
Yagize ati:“Umaze imyaka 16 mu muziki… ugomba kwigereranya n’abo mwatangiriye rimwe nka Rihanna, Taylor Swift, na Drake… ariko ibyo ntubishoboye.”
Cardi B yanagarutse ku magambo avugwa ku nda ye, maze arasubiza ati:“Iyi ni tweet ya gatatu ivuze ku nda yanjye… Imana irinde abana banjye.”
Ntiyahagarariye aho, kuko yanavuze amagambo akakaye kuri Nicki Minaj n’umuryango we, anamwita izina rya “Cocaine Barbie.”
Ku rundi ruhande, Nicki Minaj yasubije amutera urwenya, agaragaza ko album ya Cardi icuruzwa ku giciro gito cyane, agira ati:“$4.99”, anongera gusuzugura uburyo Cardi yandika indirimbo.
Yagize ati:“Kugwa ku rutonde rw’indirimbo ufite inda / kuyobora gari ya moshi wambaye ibirenge, ukagira umunuko / Ariko. Wowe. Ntuzigera undusha kugurisha.”
Abakurikiranira hafi umuziki bavuga ko uru rugamba rushingiye ku gushaka kugaragaza ubudahangarwa n’icyubahiro mu muziki, ariko rukaba rufite n’isura yo kwibasirana ku giti cyabo.
Intambara yabo ikomeje gukurura ibitekerezo byinshi by’abafana ku isi yose, bigaragaza uburyo isiganwa ry’icyubahiro mu muziki w’abagore rigenda rikomera.
Cardi B yongeye gushotora Nicki Minaj
Nicki Minaj na we yanze kuripfana asubiza Cardi B

