Uwavuga ko iki gitaramo The Ben azahora akibuka mu mateka y'urugendo rw'umuziki we ntiyaba agiye kure y'ukuri. Ni igitaramo cyaranzwe n'udushya twinshi, ku buryo byarenze The Ben agafatwa n'amarangamutima agaturika akarira ubwo yari ku rubyiniro.
Mbere gato y'uko iki gitaramo kiba, yaba ibiganiro The Ben yagiranye n'abamukurikira kuri Instagram ndetse n'ikiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yavugaga ko muri iki gitaramo abahanzi benshi bakoranye indirimbo bazaririmbana. Aha yavugaga Abanyarwanda ndetse b'abanyamahanga bose bakoranye n'ubwo yirinze gutangaza amazina yabo.
Icyakora mu gitaramo nyirizina ntabwo abo bakoranye bose babashije kuboneka bitewe n'impamvu zitandukanye.
Mu bo baririmbanye harimo Tom Close, K8 Kavuyo, Green P, P-Fla, Fireman, Kivumbi King, Kevin Kade, Element na Otile Brown.
Umuhanzikazi Bwiza bagombaga guhurira ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo 'Best Friend', ntiyigeze abasha kuboneka ku rubyiniro nk'uko byari byateguwe, dore ko yari yamaze no kugera muri BK Arena.
Amakuru The Choice Live yamenye, avuga ko mbere y'uko The Ben ajya ku rubyiniro, gahunda y'uko Bwiza yari kumusanga ku rubyiniro bakaririmbana itari yigeze ihinduka, gusa nawe yaje gutungurwa no kwisanga ari we uri kuyirirmba wenyine.
Amakuru avuga ko habayeho gutinda kwitegura ku ruhande rwa Bwiza (ni ukuvuga kwambara, kwisiga ibirungo n'ibindi), bituma atinda kugera ku rubyiniro.
Habayeho gushyiramo indirimbo baziko Bwiza ahita azamuka ku rubyiniro, ariko bihurirana n'uko atari yakarangiza kwitegura ahita asubika kujyayo, birangira The Ben yisanze ayiririmbye wenyine.
Gutinda kwitegura byatumye Bwiza ataririmbana na The Ben.
Kuba Diamond ataje byatumye The Ben yubahwa kurushaho..
Ubwo imyiteguro y'iki gitaramo yari irimbanije, The Ben yatangaje ko Diamond ashobora kuza mu gitaramo ke kuko ibiganiro ku mpande zombi byari bigeze kure ariko yirinda kwemeza ko azaza.
Icyakora uko iminsi yagendaga yicuma, icyizere cy'uko azaza cyari cyamaze kuyoyoka ku buryo umunsi w'igitaramo wageze nta muntu uri kumutekereza.
Nubwo bamwe bamuhaye inkwenene ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yabivuze ashaka 'gutwika', icyakora ku rundi ruhande iyo urebye usanga kuba ataje hari ikintu byongereye ku muziki Nyarwanda.
Iyo biza kwemezwa ko Diamond azaza, abantu benshi bari kuvuga ko amatike yaguzwe bashaka kujya kureba Diamond aho kuba The Ben wateguye igitaramo. Ibi byagaraje ko The Ben ari umuhanzi mukuru, ukunzwe kandi ukwiye kubahirwa ibikorwa bye.
Ibi kandi byagaragaje ko Abanyarwanda basigaye bakunda umuziki wabo ku rwego rwo hejuru, aho bashobora kuzuza BK Arena nta munyamahanga bakurikiye, bitandukanye n'uko mbere byabaga bimeze.
