Busta Rhymes w’imyaka 53 yabitangaje ubwo yari mu gitaramo cye cyiswe “Detty December Fest” cyabereye mu mujyi wa Lagos, mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu magambo ye, uyu muraperi yavuze ko akunda Nigeria kandi ko yumva ari igihugu ashobora kubonamo ituze n’ubuzima bushya nyuma y’imyaka myinshi amaze mu rugendo rw’umuziki.
Yagize ati:“Ndi gushaka inzu hano, kandi ndi no gutekereza gushaka umugore kugira ngo igihe nzaba ngeze mu kiruhuko, nzabone aho ntura kandi ntuze.”
Aya magambo yakiriwe neza n’abafana be bari bitabiriye igitaramo, benshi bagaragaza ibyishimo no kumushyigikira muri icyo cyemezo.
Nubwo Busta Rhymes atararongora na rimwe mu buzima bwe, afite abana batandatu yabyaranye n’abagore bane batandukanye.
Icyifuzo cye cyo gushaka umugore no gutuza muri Afurika cyafashwe nk’ikimenyetso cy’uko uyu muhanzi ashaka gutangira igice gishya cy’ubuzima bwe, kure y’urujya n’uruza rw’itangazamakuru n’ibikorwa by’umuziki.
Kwamamaza iki cyemezo kwe byongeye kugaragaza uko Nigeria ikomeje gukurura abahanzi n’ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga, haba mu muziki, mu mico no mu buzima busanzwe.
Busta Rhymes arifuza kuzatura muri Nigeria
