Uyu muhanzikazi yashyizeho agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere kandi rukumbi wabashije kumara imyaka 28 yose ikurikiranye agaragara ku rutonde rw’icyubahiro rwa Billboard Hot 100, rumaze igihe rufatwa nk’urukomeye cyane ku isi mu gupima ibikorwa n’intsinzi z’abahanzi.
Mu myaka irenga ibiri n’igice ari ku rutonde rwa Billboard Hot 100, uyu muhanzikazi yakomeje kugaragaza impano ikomeye, ijwi ridashira n’ubuhanga butuma ibihangano bye bihora mu mitima y’abafana bo hirya no hino ku isi.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga Okay Player, mu rugendo rwe rurerure rw’intsinzi, Queen Bey yabashije gushyira indirimbo icyenda (9) ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde.
Ibi byerekana uburyo afite ubushobozi bwo gukora indirimbo zikundwa cyane kandi zigakomeza kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.
Indirimbo ze zagiye zigaragara kuri Billboard Hot 100 ntizabaye izo kuboneka gusa, ahubwo zagiye ziba iz’ibihe byose mu muziki w’Isi.
Abahanga mu by’umuziki bemeza ko iyi ntsinzi ituruka ku bintu bitandukanye birimo ubuhanga mu muziki, ubumenyi buhanitse mu guhanga imiziki igezweho, uburyo ahuza umuco n’ibihe, ndetse no kuba ari umuntu udacogora mu kazi ke.
Uretse ibi, abakunzi be bamushyigikira cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu bitaramo no mu kugura ibihangano bye, bikamufasha gukomeza kuba ku isonga mu ruhando rw’abahanzi mpuzamahanga.
Iyi ntsinzi kandi yongeye gutuma uyu muhanzikazi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umuziki w’Isi muri iki kinyejana cya 21.
Abasesenguzi bemeza ko ibikorwa bye bikomeza guha icyerekezo gishya uruganda rw’umuziki, haba mu buryo bw’imikorere, imyumvire ndetse n’uburyo bwo kugeza ibihangano ku bafana.

Beyonce yanditse amateka mashya kuri Billboard

