Bensoul yahishuye ko ari mu banditse imwe mu ndirimbo zikunzwe za Diamond Platnumz

Bensoul yahishuye ko ari mu banditse imwe mu ndirimbo zikunzwe za Diamond Platnumz

 Sep 9, 2025 - 19:58

Biragoye kuvuga ku bahanzi bafite impano idasanzwe muri Kenya ngo Wibagirwe Benson Mutua uzwi cyane nka Bensoul, umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe nka Lucy, Forget You, Nairobi, Favourite Song, Medicine, Extra Pressure n’izindi nyinshi, ariko wongeye kwigarurira abafana tangaza ko ari we uri inyuma y’indirimbo ya Diamond Platnumz irimo kuvuna umuheha ikongezwa undi.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka wa 2019 binyuze muri label ya Sauti Sol yitwa Sol Generation Records. Kuri ubu, yagarutse ku ngingo isanzwe ivugwaho cyane mu muziki, yo kwandikirana indirimbo aho yavuze ko ari ibintu bisanzwe mu bahanzi, ndetse anatangaza amakuru atari azwi na benshi ko ari mu banditse indirimbo ya Diamond Platnumz, Katam.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bensoul yagize ati:“Biragoye cyane kubona umuntu nka Bien avuga ngo indirimbo runaka ni iye. Ni uko twebwe turi abavandimwe kandi indirimbo twagiye twandika turi kumwe ni nyinshi cyane.

Abantu ntibarabimenya ko indirimbo Katam ya Diamond nanjye nagize uruhare mu kuyandika.

Diamond yohereje beat yonyine, Bien aza ambwira ati ‘Diamond yahereje beat dukore iki?’ Naramubwiye nti tuyumve twandike imirongo. Imirongo mwumva mu gitero cya kabiri twarayanditse turayimwoherereza, nyuma na we arandika, bityo nanjye mba umwe mu banditse iyo ndirimbo.”

Indirimbo Katam, ya Diamond Platnumz yakoranye na Bien wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, yasohotse mu mezi abiri ashize, kandi imaze kugira igikundiro gikomeye mu bakunzi b’umuziki wa Bongo Fleva no mu karere kose.

Bensoul akomeje kwiyubakira izina nk’umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo, bikaba bimugaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye kandi bafite icyerekezo kigaragara muri muzika y’Afurika y’Uburasirazuba.

Bensoul yavuze ko ari umwe mu banditse indirimbo Katam ya Diamond Platnumz 

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunzwe gukora n'abahanzi bo mu bihugu bitandukanye