Bahati yabuze ayo acira n'ayo amira kubera ubutumwa yakiriye

Bahati yabuze ayo acira n'ayo amira kubera ubutumwa yakiriye

 Jun 30, 2024 - 10:50

Umuhanzi wo muri Kenya, Bahati, yaheze mu gihirahiro nyuma y'uko yohererejwe ubutumwa n'umuntu atazi amwizeza ko mama we akiriho kandi we azi ko yitabye Imana.

Ni ubutumwa Bahati yakiriye kuri telefone abwohererejwe n'umugore witwa Mildred, avuga ko ari mushiki we ariko badahuje ababyeyi bombi.

Muri ubu butumwa yamwoherereje akaba yamubwiraga ko nubwo azi ko mama we yitabye Imana ariko atari ko bimeze kuko akiri muzima ndetse iyo ari kumureba kuri televiziyo bimuzamurira amarangamutima nk'umubyeyi we.

Yagize ati "Umeze ute? Njyewe nitwa Mildred kandi wihangane kukubwira ko mama wawe akiri muzima, njyewe nkaba ndi mushiki wawe. Iyo ari kukureba kuri televiziyo ashikwa n'amarangamutima agaturika akarira."

Bahati akibona ubu butumwa yabuze ayo acira n'ayo amira nk'uko yabisangije abantu ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati "Simbizi niba narira cyangwa ngaseka."

Mu minsi yashize Bahati nibwo yasangije abantu inkuru y'urupfu rwa mama we avuga ko yitabye Imana ubwo yari afite imyaka itandatu y'amavuko.