Bad Rama yasinyishije abahanzi babiri mpuzamahanga muri The Mane

Bad Rama yasinyishije abahanzi babiri mpuzamahanga muri The Mane

 Dec 9, 2023 - 06:25

Umushoramari akaba na nyiri inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, The mane, yatangaje ko basinyishije abahanzi babiri mpuzamahanga.

Inzu ifasha abahanzi ikanatunganya umuziki, The Mane, yatangaje ko yamaze gusinyisha abahanzi babiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ari bo, BM na Bobbi.

Bad Rama yatangaje ko label ye ya The Mane yasinyishije abahanzi bo muri Congo babiri

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, ni bwo umushoramari akaba na nyiri The Mane, Bad Rama, yatangaje ko yasinyishije aba bahanzi bombi, anavuga ko agiye gutangira kuvugana n’abahanzi nyarwanda.

Bobbi wasinye muri The mane n’ubwo akomoka muri Congo, gusa afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku ruhande rwa BM, we asanzwe azwi cyane, by’umwihariko mu ndirimbo ze zakunzwe m, zirimo iyi “Rosalina” yakoranye na rurangiranwa Awilo Longomba.