Florent Ibengé ni umwe mu batoza bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika, aho yanyuze mu makipe akomeye nka AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RS Berkane yo muri Maroc, ndetse na Al Hilal yo muri Sudani.
Ni mu gihe kandi Ibengé wamenyekanye cyane mu gutwara ibikombe birimo igikombe cya CAF Confederation Cup ubwo yari ari muri RS Berkane, ari mu nzira zo gutandukana n’ikipe ya Al Hilal nyuma y’uko amasezerano ye arangiye ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Ku ruhande rwa Azam FC, nabo bamaze gutandukana ku mugaragaro n’umutoza wabo Rachid Taoussi, bivuze ko intebe y’ubutoza yicayeho ubusa.
Biteganyijwe ko amasezerano hagati y’impande zombi azashyirwaho umukonoho igihe cyose bazaba bamaze kumvikana ku ngingo zose zirimo imishahara, igihe cy’amasezerano, ndetse n’ibijyanye n’imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino.
Niba ibiganiro bikomeje kugenda neza nk’uko amakuru abitangaza, Florent Ibengé ashobora kuba ari we mutoza mushya wa Azam FC mu minsi ya vuba, mu rwego rwo kongera imbaraga no guhatanira ibikombe bikomeye mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.
Florent Ibengé ari mu biganiro n'ikipe ya Azam
