Oyinkansola Sarah Aderibigbe amazina nyakuri ya Ayra starr, yasezeranyije abakunda ibihangano bye ko azabereka umukunzi we mu mashusho y'indirimbo yise 'Lagos Love Story.’
Uyu muhanzikazi w'imyaka 22, yavuze ko muri iyi ndirimbo yakunzwe n'abatari bake, mu mashusho yayo azerekanamo umukunzi we aho nawe azaba ari umwe mu bazayigaragaramo.
Mu butumwa yacishije kuri X, yavuze ko igihe kigeze akaba yabwiza ukuri abakunzi be abereka umusore yihebeye, icyakora avuga ko atahita avuga umunsi iyo ndirimbo izasohokera.
Ayra Starr yakunze kuvugwa mu rukundo na Rema babana muri label imwe ya Mavin Record yashinzwe na Don Jazzy, ariko nawe yakomoje kubitera utwatsi avuga ko ari abavandimwe gusa.

Ayra Starr yahaye isezerano abakunzi be ko azabereka umukunzi we mu mashusho y'indirimbo Lagos Love Story
