Izi mpaka zavutse nyuma y’amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa X, aho Apotre Gitwaza yari arimo kwigisha abayoboke b’idini rye, ababwira ko bidakwiye ko umusore yishyirishaho ‘dreads’ ku mutwe ndetse ko bidakwiye na gato kubona umukobwa wambaye ipantaro.
Muri aya mashusho kandi, Apotre Gitwaza yumvikana anenga abana b’abahungu bipfumuza amatwi, ndetse n’abambara amapantaro asa n’ayacitse mu mavi ibizwi nka ‘deshire’.
Ahamya kandi ko nta muririmbyi w’umukobwa ukwiye kuza kuririmba yambaye ipantaro, ndetse yihanangiriza abakirisitu be kutazigera na rimwe bemerera umuririmbyi w’umugore uzazaza kubayobora imbere yambaye ipantaro.
Ati “Nta mwana w’imfura watoboye amatwi kereka ab’abazungu (umuhungu), nta mwana w’imfura waje kuririmba aha imbere afite koboyi icitse ntibibaho. Kandi namwe abapasiteri murabibona mukabyihorera.
“Ntihagire umukobwa cyangwa umudamu uzaza aha imbere kubsyobora yambaye ipantalo, oya! Nta muririmbyi w’umukobwa ukwiye kuririmba yambaye ipantaro, oya! Muge mwubaha aha hantu.”
Apotre yumvikanye avuga ko umukobwa uza mu rusengero yambaye ipantalo aba ataje kuramya Imana ahubwo aba ari gutera ‘umwaku’ urusengero, abasaba ko bajya baza bambaye amakanzu, ndetse yihanangiriza bikomeye abapasiteri n’abayobozi bo mu rusengero kutazigere bemerera umukobwa usubira muri korali cyangwa kugira izindi nshingano akora yambaye ipantaro.
Yavuze ko kandi nta mwana w’umuhungu wemerewe kuza gucuranga mu rusengero yambaye iherena mu gutwi, kuko baba babyambaye batazi icyo bisobanuye, aha yasobanuye ko umuntu wambara iherena biba bisobanuye ko ari imbata y’ikintu runaka.
Yongeye kandi kwihanangira abahungu baza kuririmba bafite imisatsi ya ‘dreads’, kuko ari iyo mu idini rya satani.
Ati “Nta mwana w’umuhungu wemerewe kujya aririmba afite imisatsi y’ama-rasta, oya! Ariya ‘marasta’, ni idini ryitwa ‘Rasta-fara’. Rata-fara ni idini rya satani. Rero abana barabyambara batazi ibyo ari byo. Mugende mwiyogosheshe mugire umusatsi mwiza.”
Aya magambo ya Apotre gitwa yatumye abantu ku mbuga nkoranyambaga bamuvugiriza induru bavuga ko ibyo atari byo yagakwiye kuba yigisha abantu kuko imisatsi no kwambara ipantaro atari byo bigaragaza intungane, ko ahubwo yakabaye yigisha abantu kugira urukundo no gufasha abababaye.
Ku rundi ruhande ariko hari abagiye bagaragaza ko bashyigikiye ibyo ‘Apotre yavugaga, bakavuga ko niba ubona utabasha kubahiriza amabwiriza y’urusengero rwe wazareka kujyayo kuko nta muntu ajya avana iwabo.
Gusa hari abandi bibajije impamvu abapasiteri basigaye bibasira cyane abakobwa bambara amapantaro n’abahungu bafite imisatsi ya ‘dreads’, nyamara bo nta mupasiteri bajya benderanyaho, bakavuga ko uku ari ukubangamira uburenganzira bw’umuntu.
