Annette Murava yavuze ku mubano we na Bishop Gafaranga yafungishije

Annette Murava yavuze ku mubano we na Bishop Gafaranga yafungishije

 Jun 10, 2025 - 00:06

Nyuma y'uko mu minsi yashize Annette Murava, umugore wa Bishop Gafaranga yagiye yandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko akunda kandi asengera umugabo we uri mu mazi abira bigashyira benshi mu rujijo, kera kabaye yabishyizeho umucyo avuga ko nta kibazo bafitanye.

Mu butumwa yanyujije ku muyoboro wabo wa YouTube basanzwe banyuzaho ibiganiro, Annette Murava yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n'umugabo nk'uko benshi babivuga.

Yagize ati "Abakunzi bacu mu by'ukuri nababwira ko nta kibazo dufitanye. Ikibazo kirahari yego kubera ko dore ntabwo ndi kumwe nawe...ariko reka ndeke kubivugaho byinshi...

"Abakunzi bacu, nta kibazo mfitanye na Bishop, nta kibazo mfitanye n'umugabo wange ahubwo kereka niba hari abashaka ko tugirana ikibazo."

Annet yakomeje anenga cyane abakomeje kwicara bakabavugaho ibyo bashaka badafitiye gihamya, agaragaza ko ibikomeje kibavugwaho ari ibyo abantu bishakira.

Yavuze ko umuntu wese uri kwicara agakora ikiganiro amuvugaho we n'umugabo we, nyamara atari inshuti yabo ya hafi cyangwa se nta n'umwe muri bo yegereye ngo bamuganirize, ibyo ari kuvuga byose ari kubikora kugira ngo acuruze gusa ariko nta gihamya abifitiye.

Ibi abitangaje mu gihe Bishop Gafaranga we afunze iminsi 30 y'agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akurikiranweho birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye ari we Annette Murava wanatanze ikirego.

Annette Murava yavuze ko nta kibazo afitanye n'umugabo we Bishop Gafaranga