Ikibumbno cy’uwahoze ari perezida wa Amerika akaba n’umunyamategeko Abraham Lincoln cyari i Washington DC, biravugwa ko cyatangiye gushonga kubera ubushyuhe bukabije buri muri icyo gihugu, aho kugeza ubu bwanageze kuri dogere 100.
Icyo kibumbano cyakozwe n’uwitwa Sandy Williams IV cyashyizwe ku ishuri ribanza rya ‘Garrison’ muri Gashyantare uyu mwaka, cyateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushonga.
Ubushyuhe bukabije muri icyo gihugu bukomeje kuba ikibazo gikomeye kuko abatuye iki gihugu bafite ubwoba bw’ubuzima bwabo mu gihe ubushyuhe bwo bukomeje kwiyongera isaha ku isaha.
Twibuke ko umunsi umwe ushize, umusifuzi wo ku ruhande Humberto Panjoj mu mukino wahuje Peru na Canada yaguye mu kibuga kubera kurengerwa n’ubushyuhe, ibintu byatumye abakinnyi na bo basubira mu kibuga bikandagira.
