Amavubi yateruye Afurika y'epfo akubita hasi

Amavubi yateruye Afurika y'epfo akubita hasi

 Nov 21, 2023 - 21:56

Ikipe y'igihugu Amavubi yatsinze ikipe y'igihugu ya Afurika y'epfo mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'isi cya 2026.

Ni umukino wa kabiri mu itsinda C mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'isi cya 2026 wabereye kuri stade ya Huye, aho u Rwanda rwari rwakiriye Afurika y'epfo.

Ni umukino wabanjirijwe n'imvura nyinshi yaguye mu karere ka Huye byatumye abakinnyi binjira mu kibuga hakiri ibice by'ikibuga byuzuye amazi ku buryo imigendekere y'umupira itorohaga mu minota ya mbere.

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga

Abakinnyi Afurika y'epfo yabanje mu kibuga

Nk'ikipe y'igihugu Amavubi yari igiye guhura na Afurika y'epfo iri mu bihugu bikomeye muri ruhago ya Afurika, byari byitezwe ko Amavubi aza agaragaza ubwoba mu kibuga burangwa no gufungira inyuma cyane ariko siko byagenze.

Afurika y'epf yarangiye igerageza kwiharira umupira ariko Amavubi nayo agakina akoresheje imipira yihuta cyane ihita igera ku izamu mu gihe afashe umupira, ndetse bikagenda binatanga umusaruro ku buryo bwaremwaga imbere y'izamu.

Bidatinze, ku munota wa 12 gusa, buri munyarwanda aho yari hose mu gihugu akurikiye uyu mukino yinaze mu bicu kuko rutahizamu Nshuti Innocent yari amaze gushyira umupira mu nshundura, akaba ari umupira yahawe na Byiringiro Lague akabanza kuwushyira ku mutwe ahita atsinda igitego cya mbere cy'Amavubi.

Afurika y'epfo yahise ikomereza ku muvuduko yariho igerageza kubona igitego cyo kwishyura hakiri kare, ku munota wa 28 Mugisha Gilbert ba myugariro bayo abiba umugono ku mupira yari ahawe na Mutsinzi Ange, ahita atsindira Amavubi igitego cya kabiri.

Abasore b'Amavubi bakomeje kureka Afurika y'epfo ikidegembya hagati mu kibuga ariko bakiza izamu mu gihe bibaye ngombwa, igice cya mbere kirinda kirangira nta gitego na kimwe umuzamu Ntwari Fiacre yinjijwe.

Mu gice cya kabiri Afurika y'epfo yakomeje gukaza umurego mu kwataka ngo irebe ko yakwishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe, umutoza w'Amavubi Frank Spittler nawe akomeza gukora impinduka akaza ubwugarizi ndetse abasore b'Amavubi bakomeza kubyitwaramo neza.

Umukino warinze urangira u Rwanda rutsinze Afurika y'epfo ibitego bibiri ku busa, ibyishimo biba byose mu mande enye z'imisozi igihumbi no mu bandi banyarwanda babe hanze y'u Rwanda.

Iyi ntsinzi u Rwanda rwabonye yatumye ruhita rugira amanota ane biruhesha kuyobora itsina C, Afurika y'epfo ifite amanota atatu iri ku mwanya wa kabiri, hakaba Nigeria, Lesotho na Zimbabwe zifite amanota abiri, naho Benin ikaba ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Imanishimwe Emmanuel ni umwe mu bitwaye neza mu bwugarizi

Mugisha Gilbert yatsinze igitego gishimangira